Indoneziya:Umugabo yasanzwe mu nda y’inzoka yapfuye

1

Umubiri wa Akbar w’imyaka 25 wasanzwe mu nda y’inzoka nini (Python) nyuma y’umunsi wose aburiwe irengero.

Yaburiwe irengero ku cyumweru mu birwa bya Sulawesi ubwo yari yagiye gusarura amamesa mu murima we.

Nyuma y’umunsi abaturage batamubona, batabaje polisi iza gukora iperereza.Aho mu murima baje kubonamo inzoka nini iryamye itinyagambura, bafata umwanzuro wo kuyisatura, bamusangamo imbere yapfuye.

BBC yatangaje ko iyo nzoka yari ifite uburebure bwa metero zirindwi.

Inzoka zo mu bwoko bwa python ni bimwe mu bikururanda binini ku isi.Icyo igiye kurya ibanza kugiheza umwuka.

Ntabwo zisanzwe zizwiho kurya abantu cyane, nubwo rimwe na rimwe zijya zirya inyamaswa n’abana bato.

Nia Kurniawan, umwarimu muri kaminuza ya Brawijaya yatangarije BBC ko inzoka zingana gutyo ziba zishaka ibyo zirya binini.


Inzoka bagombye kuyisatura

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo