Kwamamaza

MU MAHANGA

Indonesia: Abahitanywe n’umutingito bamaze kwikuba kabiri, hari ubwoba ko imibare iri bwiyongere

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Indonesia: Abahitanywe n’umutingito bamaze kwikuba kabiri, hari ubwoba ko imibare iri bwiyongere

Abayobozi ba Indonesia batangaje ko abahitanwe n’umutingito wo ku gipimo cya 6 n’ibice 9 wabaye ku cyumweru ku kirwa cya Lombok muri Indonesia, bamaze kugera kuri 259 ariko ko imibare ishobora kwwiyongera.

Kuva ku cyumweru, iki kirwa kimaze kwibasirwa n’indi mitingito y’isi mito mito irenga 350 - ukaze cyane ukaba wabaye kuri uyu wa kane.

Abagenzura imitingito bavuze ko umutingito wabaye kuri uyu wa kane wari ku gipimo cya 5 n’ibice 9 cyangwa 6 n’ibice 2. Washenye inyubako nyinshi nkuko bbc ibitangaza.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gucukura bagerageza gushakisha ababa baguweho n’inyubako barokotse umutingito wa mbere - ukaze kurushaho - wabaye ku cyumweru.

Minisitiri w’umutekano muri Indonesia, yari yavuze ko abantu 319 ari bo bamaze kugwa muri uyu mutingito mu gihe ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byo byatangazaga umubare uri hejuru w’abantu 347.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge wavuze ko umutingito wo ku cyumeru wangije mu buryo budasanzwe.

Christopher Rassi, umukozi wa Croix Rouge, yavuze ko ibyaro bimwe na bimwe byasibanganye burundu.

Leta ya Indonesia ivuga ko abantu barenga 1400 bakomeretse naho abarenga ibihumbi 270 bagata ingo zabo.

Umutingito wabaye kuri uyu wa kane wibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikirwa cya Lombok, utuma abaturage bakwira imisharo mu mihanda bataye umutwe. Nta mpuruza yuko hashobora kuba umutingito bari bahawe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza