Kwamamaza

MU MAHANGA

India: 11 bakatiwe gufungwa burundu bazira kwijandika mu bwicanyi bwahitanye imbaga

Yanditswe

kuya

na

Editor1
India: 11 bakatiwe gufungwa burundu bazira kwijandika mu bwicanyi bwahitanye imbaga

Abashinzwe umutekano bari benshi hanze y’urukiko ubwo aba bantu baburanishwaga

Urukiko rwo mu gihugu cy’u Buhinde rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu abantu 11 muri 24 bashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abayoboke b’idini ya Islam bukozwe n’abo mu bwoko bw’Abahindu mu mwaka wa 2002, ubwicanyi bwabereye mu gace ka Gulbarg.

Nkuko BBC ibitangaza, iravuga ko uretse aba bantu 11 bahamijwe ibyaha bagakatirwa igifungo cya burundu, ngo abandi bantu 12 bahanishijwe gufungwa imyaka irindwi mu gihe undi umwe yahanishijwe gufungwa imyaka 10.

Ubwo ubu bwicanyi bwari bwibasiye cyane abayoboke b’idini ya Islam bwabaga, abantu barenga 1000 biganjemo abayisilamu bapfiriye muri izo mvururu. Muri icyo gihe kandi abantu basaga 60 b’abahindu na bo batwikiwe muri gali ya moshi ubwo bari bagiye gusenga.

Uretse aba kandi abantu bagera kuri 69 ngo batwiswe ari bazima barinda bapfa ubwo izo mvururu zabaga.

Urukiko rwatangaje ko impamvu rwatanze iki gihano ngo rubishingira ku kuba ubu bwicanyi ari bwo bwicanyi bukomeye bwibasiye imbaga muri iki gihugu.

Bamwe mu bo mu miryango y’ababuriye ababo muri izo mvururu, batangaje ko batanyuzwe na bimwe mu biano byahawe aba bashinjwa ibi byaha, aho bo bavuga ko bahawe ibihano bidakwiye.

Urukiko rwasabye Leta kuba itatekereza ibyo kuba yagirira imbabazi aba bantu bahanishijwe gufungwa burundu.

Abahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu barimo Kailash Dhobi, Yogendrasinh Shekhawat, Jayeshkumar Jingar, Jayesh Parmar, Krishnakumar Kalal, Raju Tiwari, Naran Tank, Lakhansinh Chudasama, Dinesh Sharma, Bharat Rajput na Bharat Shitalprasad.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza