Indege za Qatar zabujijwe kunyura mu kirere cy’ibihugu 4 byaciye umubano na yo

Nyuma yuko ibihugu 4 bitangaje icya rimwe ko bicanye umubano na Qatar, bimwe byatangaje ko indege z’iki gihugu zitemerewe gukoresha ikirere cyabyo mu ngendo.

Ibi bihugu by’abarabu byacanye umubano n’igihugu cya Qatar bigishinja kuba gitera inkunga y’amafaraga n’imbunda imitwe y’iterabwoba irimo na Leta ya Kisilamu (IS). Ibyo bihugu ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UEA), Misiri, Arabiya Sawudite na Bahrain.

Kuri ubu igihugu cya Misiri cyamaze gutangaza ko indege za Qatar zitemerewe kongera kunyura mu kirere cyacyo ndetse Arabiya Sawudite na Bahrain na byo birafata umwanzuro nk’uwo kuri uyu wa kabiri.

Icyemezo cyo gufunga amayira yo mu kirere kirabangamira iki gihugu kuko gifite ibibuga by’indege bihuriraho ingendo mpuzamahanga. Iki cyemezo kandi kiragira ingaruka ku mibereho y’abaturage ba Qatar kuko ubusanzwe gitunzwe no guhaha ibiribwa mu mahanga kandi imipaka yanyuzwaho ibyo biryo yafunzwe.

Uretse indege zo mu kirere, ibi bihugu byanahagaritse imikoranire byari bifitanye n’iki gihugu ku bijyanye n’ingendo zo ku butaka, izo mu mazi no mu kirere.

Abaturage bo muri Qatar bari muri ibi bihugu bahawe ibyumweru bibiri gusa bakaba bamaze kuva muri ibi bihugu ndetse abadipolomate bacyo bo bahawe amasaha 24 baka batashye kandi abari bahagarariye ibi bihugu muri Qatar na bo basubiye iwabo.

Qatar yo irahakana ibyo ishinjwa ikavuga ko ari ibinyoma ahubwo igasaba ko habaho ibiganiro byo kubwizanya ukuri.

Sosiyete z’indege zizagirwaho ingaruka n’iki cyemezo ni Qatar Airways, Etihad Airways na Emirates.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Mohammed Bin Abdulrahman al-Thani yatangaje ko nubwo icyo cyemezo kizabagiraho ingaruka, bazakomeza kugera ahantu hose banyuze inzira z’amazi no mu kirere mpuzamahanga.

Kuri ubu indege zo muri iki gihugu ngo zirimo gukoresha ikirere cya Somaliya ku buryo budasanzwe kubera uwo mwanzuro.

Inkuru bifitanye isano: Ibihugu bine byacanye umubano na Qatar

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo