Kwamamaza

MU MAHANGA

Indege y’Uburusiya yarasiwe mu kirere cya Siriya

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Indege y’Uburusiya yarasiwe mu kirere cya Siriya

Kuri uyu wa 01 Kanama 2016 indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’igihugu cy’uburusiya yarasiwe mu kirere cya Siriya aho yari itwaye abantu 5 barimo n’abasirikare 2.

Inzego z’igisirikare cy’uburusiya zavuze ko muri iyi ndege hari mo abantuu 5 gusa amakuru ataremezwa neza akaba avuga ko bane ari bo bahise bitaba Imana.

Iyi ndege yarashwe ubwo yavaga gutanga ubufasha ku basivili bo mu mujyi wa Aleppo.

Kugeza ubu nta muntu cyangwa itsinda ryaba ryahanuye iyi ndege riramenyakana.

Ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyi ndege yashwanyaguritse n’imirambo y’abantu bakikijwe n’abandi bafite imbunda.

Uburisiya ni kimwe mu bihugu bishyigikiye Perezida Bashar al-Assad wa Syria, bakaba bajya batanga ubufasha mu kugaba ibitero byo mu kirere ku barwanya Perezida Assad.

Mu kwezi gushize ni bwo Leta ya Siriya yisubije uduce two mu burasirazuba bw’umujyi wa Aleppo twari twarigaruriwe n’inyeshyamba zirwanya Perezida Assad .

Uburusiya na Siriya byatangije ibikorwa byo gufasha abasivili ndetse n’inyeshyamba zishaka kureka imirwano ariko abantu bake ni bo bamaze kubyitabira abandi bakaba batinya kuba bagirirwa nabi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza