Imwe mu mibiri y’abaguye mu nyanja ya Mediterranee yabonetse

1

Tariki ya 19 Gicurasi 2016 nibwo indege yo mu Misiri, EgyptAir yagwaga mu nyanja ya Mediterranee ndetse n’imibiri y’abantu bari bayirimo ikaburirwa irengero kuri ubu itsinda rishizwe gukora iperereza kuri iyi ndege ryatangaje ko imwe mu mibiri yamaze kuboneka.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga kuri iki cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016 nibwo imwe mu mibiri y’abantu bari mu ndege ya Egypt Air MS804 yarohamye mu nyanja ya Mediterranee kuwa 19 Gicurasi 2016, ubwo yavaga i Paris yerekeza i Cairo, mu bantu bari bayirimo 66, 30 ni abanyamisiri.

Raporo yashyizwe hanze n’itsinda rishinzwe gukora iperereza ivuga ko hifashishijwe ubwato bwa leta ya Misiri mu kurohora abantu kandi ko imwe mu mibiri yakuwe mu gace iyi ndege yaguyemo, biteganyijwe ko ubu bwato nibugeza iyi mibiri mu mujyi wa Alexandria aho izakorerwa ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’aba bantu, buzahita bugaruka gushakisha indi mibiri no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Ubu bwato kandi bwabashije kubona agasanduku k’umukara kamwe kaba kabitse amakuru yo mu ndege.

N’ubwo hataratangazwa icyaba cyarateje iyi mpanuka ariko nkuko iyi raporo ibigaragaza hakekwa ko by’aba byaratewe n’ubushyuhe kuko iyi ndege ijya guhaguruka harimo ubushye ndetse hakaba harabonetsemo n’umwotsi ariko bikaba bitaremezwa ko aricyo cyamanuye iyi ndege.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo