Kwamamaza

MU MAHANGA

Impanuka y’imodoka yakuraga abantu muri Sudan y’Epfo yahitanye 5 ikomeretse 54

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Impanuka y’imodoka yakuraga abantu muri Sudan y’Epfo yahitanye 5 ikomeretse 54

Izi ni imodoka zari zimaze gupakira abagande bari mu isoko rya Gumbo

Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’igisirikare cya Uganda yakuraga abaturage ba Uganda muri Sudani y’Epfo abandi 54 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga, mu gace ka Jablen mu birometero 42 uvuye ku mupaka wa Uganda.

Iyi modoka ngo yagiye irenga umuhanda inshuro nyinshi ari nako abantu bagwirinaga bamwe bagapfa abandi bagakomereka.

Abapfuye n’abakomeretse ngo ni bamwe mu bantu 6,000 bari bakuwe muri Sudani y’Epfo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bakuwe mu isoko rya Gumbo hafi y’umujyi wa Juba umaze iminsi urimo imirwano n’umutekano muke.

Lt Hassan Ahmad Kato wari uri muri iyi modoka yavuze ko iyi mpanuka yatewe nuko umushoferi yagerageje gukata ikorosi rigoranye bikamunanira bitewe nuko ngo iyi modoka yari yuzuyemo abatu benshi barenze ubushobozi bw’imodoka maze imodoka ikarenga umuhanda.

Gusa nubwo gahunda yo gukura abanya Uganda muri Sudani y’Epfo igenda ihura n’imbogamizi bamwe bagapfa, Lt Hassan Ahmad Kato avuga ko batazaruhuka barangije gucyura abantu babo bari muri Sudan y’Epfo.

Abagande 11,000 bamaze gukurwa muri Sudani y’Epfo kuva Uganda yafata icyemezo cyo gukura abantu bayo bari bari muri Sudani y’Epfo nyuma y’imirwano yongeye kwaduka hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe na we.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza