Imibiri y’abapolisi 3 ba Uganda bishwe n’ingabo za Congo yagejejwe mu gihugu

Fred Enanga, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda/ Photo: Internet

Tariki ya 21 Gicurasi 2016 ni bwo abapolisi ba Uganda bari mu bwato bacunga umutekano ku bantu bakora uburobyi bw’amafi binyuranyije n’amategeko ku kiyaga cya Albert kiri ku mupaka wa Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baje kwicwa n’ingabo za Congo ndetse n’imirambo yabo ihita ijyanwa muri RD Congo, gusa kuri ubu imirambo ya bo yagejejwe muri Uganda.

Byavugwaga ko hishwe abapolisi bane b’igihugu cya Uganda maze imirambo yabo igahita ijyanwa muri RD Congo, gusa kugeza ubu igipolisi cya Uganda cyatangaje ko hishwe 3 undi umwe yaje kuboneka yararashwe bikomeye akaba ari mu bitaro.

Nk’uko umuvugizi wa polisi ya Uganda abitangaza, yavuze ko imibiri 3 y’abofisiye biciwe ku kiyaga cya Albert yageze muri Uganda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016.

Fred Enanga yagize ati”Imibiri 3 y’abofisiye bacu yageze mu gihugu kandi n’imihango yo kubashyingura mu cyubahiro irimo irategurwa.”

Yakomeje agira ati“Umwofisiye wa 4 ku bw’amahirwe nta bwo yishwe nk’uko amakuru ya mbere yabivugaga ariko yararashwe arakomeretswa bikabije na we yahise agarurwa muri Uganda arimo aritabwaho.”

Enanga akaba yakomeje avuga ko bategereje icyizava mu iperereza ririmo gukorwa n’ubwo Uganda ishinja RD Congo kuba yarapfuye kubarasira abapolisi nta n’icyo bavuganye.

Gusa umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende yatanagrije AFP ko habayeho gukozanyaho kw’amasasu hagati y’igisirikare cy’ibi bihugu 2 by’inshuti Uganda na RD Congo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo