Imibare y’abakomerekeye muri kamarampaka y’ubwigenge bwa Catalogna ukomeje kwiyongera

Abayobozi b’intara ya Catalogna batangaje ko imibare y’abakomerekeye muri kamarampaka yo gushaka ubwigenge bw’iyi ntara ukomeje kwiyongera nyuma y’imirwano yahuje abaturage bayo na Police ya Esipagne.

Ejo ku cyumweru nibwo abaturage batuye iyi ntara bazindukiye mu matora ya kamarampaka bashaka kwiyonkora kuri Esipanye bakigenga.

Gusa guverinoma ya Esipanye yatangaje ko aya matora atemewe n’itegekonshinga ibintu byatumye polisi ifunga ibiro byitora ibuza abaturage kujya gutora.

Abaturage bahisemo guhangana na polisi bashaka kujya ku biro by’itora gutora imvururu zikomerekeramo abantu batari bacyeya. Kugeza ku mugoroba w’ejo tariki ya mbere Ukwakira 2017 abantu 431 nibo bari bamaze gukomereka.

Gusa ubuyobozi bw’iyi ntara bwavuze ko iyi mibare yiyongereye kandi ikomeje kwiyongera kugeza ubu abantu 450 niba babaruwe ko bakomerejejwe n’izo mvururu.

Guverinoma ya Esipanye ivuga ko aya matora atemewe kandi ko bagerageza kuyaburizamo mu gihe uruhande rw’ubuyobozi bwa Catalogna bwo buvuga ko aya matora yemewe.

Izi mvururu ziriweho ejo zatumye umukino wagombaga guhuza ikipe ya Las Palmas na FC Barcelona yo muri Catalonga uba nta bafana bari mu kibuga ibintu byanababaje abakinnyi bayo barimo Gerald Pique wahise anatangaza ko ashobora kutazongera gukinira igihugu cya Esipanye.


Polisi yahanganye n’abaturage abantu benshi barakomereka


Umukino wa Las Palmas na FC Baracelona byatumye uba ntabafana barimo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo