Imbwa yagwiriwe n’umuturirwa mu mutingito umaze iminsi 10 ubaye i Roma yasanzwe ikiri nzima (VIDEWO)

Itsinda ry’abantu bari mu bikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito ukomeye uherutse kwibasira Ubutaliyani batunguwe no gusanga ibwa yari yaragwiriwe n’inkuta z’umuturirwa ikiri nzima bayikuramo nta kibazo na kimwe igaragaza.

Iyi mbwa yitwa Romeo, nyuma yo gukurwa munsi y’ibitaka n’amabuye byari byarayigwiriye abaganga ngo bagaragaje ko ifite ubuzima bwiza nta kibazo ifite, ibintu byatangaje benshi.

Ikinyamakuru huffingtonpost cyanditse ko iyi mbwa yakuwe munsi y’iri taka kuwa gatanu tariki 02 Nzeri mu gace kitwa Amatrice, kamwe mu duce twibasiwe cyane n’umutingito wabaye tariki 24 Kanama 2016, hagapfa abantu 231 muri ako gace gusa.

Reba videwo inyuze hano: https://youtu.be/mwJ_TzCmagk

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo