Ikindi gisasu kuri Koreya ya Ruguru ikomeje gutigisa Isi

Korea y’epfo yatangaje ko yabonye ibimenyetso by’uko Koreya ya Ruguru iri gutegura irindi geragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ndetse ngo byo bishobora kuba ari ibyagera kuyindi migabane.

Abagobozi ba gisirikare bakaba bahaye amakuru inteko ishingamategeko y’iki gihugu cyabo batanga impuruza ko ibi bisasu biri gutegurwa. Koreya ya Ruguru yahise isubiza vuba irasa ibisasu bya rokete ku butaka no mu kirere.

Amerika yavuze ko ikintu cyose kizakorwa kiyihungabanya cyangwa gihungabanya inshuti yayo aho iherereye hose izakirinda ikoresheje ingufu za gisirikare.

Korea ya Ruguru ivuga ko yagerageje igisasu cya hydrogen gishobora kugera kure

Ibi bikorwa bya Koreya ya ruguru binyuranyije n’amategeko yashyizweho n’umuryango w’abibumbye akumira ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu mezi abiri ashize Koreya ya ruguru yateye ibisasu 2 byambukiranya imipaka harimo n’icyo yateye igicisha hejuru y’ikirere cy’Ubuyapani kigwa mu Nyanja ya Pasifike.

Yateguje kandi ko ishobora kurasa mu kirwa cya Guam kiri mu Nyanja ya Pasifike kibarizwa mu maboko ya Amarika.

Aka nama k’umuryango w’abibumbye karaterana igitaraganya kuri uyu wa mbere ngo gashake igisubizo ku kigomba gukorerwa Koreya ya Ruguru.

Koreya y’epfo n’Ubuyapani bo bari gutakambira umuryango wabibumbye ko yafatira ibihano bikomeye Koreya ya ruguru mbere y’uko iyi nama iba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo