Kwamamaza

MU MAHANGA

Ikigo cy’ishuri cyibasiwe n’inkongi y’umuriro nyuma yo gusurwa na Minisiteri

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Ikigo cy’ishuri cyibasiwe n’inkongi y’umuriro nyuma yo gusurwa na Minisiteri

Fred Matiang (wa kabiri iburyo) hamwe n’abakozi ba Minisiteri basura Itierio nacyo cyari cyibasiwe n’inkongi

Mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa 27 Kamena 2016, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’ishuri cya Nyamache kigwamo n’abahungu nyuma y’amasaha make umunyamabanga wa Minisitiri w’uburezi avuye muri icyo kigo.

Fred Matiang yasuye iki kigo nyuma y’umunsi umwe ikindi kigo cyibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako yararagamo abanyeshuri aho ngo yatwitswe ibyumba birindwi byararagamo abanyeshuri.

Agnes Mudamba, Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Kisii iki kigo giherereyemo, yavuze ko nyuma y’iyi nkongi y’umuriro nta cyo baramenya cyaba cyayiteye.

Ubwo Daily Nation dukesha iyi nkuru yageraga muri iki kigo, yasanze abanyeshuri bamaze gukura bimwe mu biryamirwa byabo muri izi nyubako zibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru avuga ko iyi nyubako yibasiwe n’iyi nkongi mu gihe cya saa Moya z’umugoroba aho ngo iyi nyubako yahiye ubwo umuriro w’amashanyarazi wari ugarutse nyuma y’umunsi wose wari wabuze.

Gusa ngo ku bw’amahirwe iyi nkongi ngo yadukiriye iyi nyubako mu gihe abanyeshuri bari mu mashuri bari kwiga byatumye nta mu ntu n’umwe uyigwamo.

Iyi ni inkongi y’umuriro ya kabiri yibasiye iki kigo mu gihe cy’amezi abiri gusa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza