Kwamamaza

MU MAHANGA

Ikibumbano cya Robert Mugabe cyateje impaka muri Zimbabwe

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ikibumbano cya Robert Mugabe cyateje impaka muri Zimbabwe

Perezida Mugabe (ibumoso) amurikirwa ikibumbano yakorewe

Ikibumbano cya Perezida Mugabe wa Zimbabwe cyateje impaka mu gihugu, bamwe bavuga ko cyakozwe kigamije kumunnyega, abandi bakavuga ko kigaragaza icyubahiro ahabwa.

Icyo kibumbano cyakozwe n’Umunyabugeni Dominic Benhura usanzwe akora ibibumbano n’amashusho abaje.

Ikibumbano cyashyizwe imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru Harare, ndetse hari amafoto agaragaza Mugabe na Benhura bakifotorejeho.

Amafoto akimara kujya ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko kidasa n’uko Mugabe asa, bavuga ko ahubwo kigamije kumugaragaza nabi, kimwibasira.

Bamwe bavuze ko impamvu kidasa na Mugabe neza ari uko Benhura yahatiwe kugishushanya bigatuma abikorana umujinya, ariko Benhura we yavuze ko n’ubusanzwe atajya ashushanya abantu ngo baze neza uko basa, ngo nibwo buryo bwe.

Ati “Ni nde wahabwa ayo mahirwe akayapfusha ubusa, ntawe.Ikibumbano ntabwo ari ngombwa ngo gise neza na Perezida, njye sinjya nshushanya ngo amasura ase neza n’ibyo nashushanyije.”

Ikinyamakuru The Herald cyatangaje ko Perezida Mugabe yishimiye cyane icyo kibumbano, ngo kigaragaza “Ubuhangange, urukundo, kwishimirwa no kunyurwa.”

Minisitiri w’amashuri makuru Prof Jonathan Moyo we yavuze ko ubwiza buba mu maso y’ureba, kandi ko umuhanzi afite uburenganzira bwo gushushanya uko ashaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza