Ijambo rya Donald Trump nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Amerika

2

Murakoze cyane.Mu mwanya nahamagawe na Clinton.Yadushimiye twese ku ntsinzi yacu.Nanjye namushimiye n’umuryango we ku kwiyamamaza kwari gukomeye.Byari bikomeye.

Hillary yakoze igihe kinini kandi akorana ingufu, tumurimo umwenda w’ishimwe rinini kubw’imirimo yakoreye igihugu cyacu.Kandi mbivuze mbikuye ku mutima.

Ubu ni umwanya ku banyamerika, wo kurenga amacakubiri, tugashyira hamwe, haba abarepubulike, abademokarate, abigenga mu gihugu hose. Ni umwanya wo gushyira hamwe nk’abaturage.Niyemeje imbere y’abaturage b’igihugu cyacu, ko nzaba Perezida w’abanyamerika bose.Ibi ni ingenzi kuri njye.

Kuri abo bahisemo kutantera inkunga dore ko bari bake, nzabifashisha ku nama zanyu n’ubufasha kugirango dukorere hamwe kandi twunge igihugu cyacu cyiza.

Nkuko nabivuze mu ntangiriro, ntabwo byari ukwiyamamaza ahubwo byari ihuriro rikomeye rigizwe n’amamiliyoni y’abagabo n’abagore b’abanyamurava, bakunda igihugu cyabo n’icyerekezo kimwe kandi cyiza kuri bo no ku miryango yabo.

Ni ihuriro rigizwe n’Abanyamerika b’amoko yose, amadini yose ,bava ahantu hatandukanye ndetse banafite imyemerere itandukanye, bifuza ko guverinoma yacu ikorera abaturage kandi neza.

Nidukorera hamwe, tuzatangira undi murimo ukomeye wo kongera kuba igihugu cyacu, no gusazura inzozi za Amerika (Intego zayo).

Namaze ubuzima bwanjye bwose mu bushabitsi (business) ndeba ahari amahirwe mu bantu, mu mishinga ku isi hose.Ibyo nibyo nshaka gukorera igihugu cyacu.Buri munyamerika azagira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashoboye.

Abagabo n’abagore bibagiranye, ntibazongera kwibagirana ukundi.Tugiye guhamya imijyi yacu, twubake ibiraro byacu, inzira zo mu butaka, ibibuga by’indege , ibitaro, tugiye kubaka bundi bushya ibikorwa remezo byacu.Ntituzemera kuba aba kabiri kandi tuzaha akazi abantu benshi mugihe tuzaba twongera kubaka.

Nyuma na nyuma kandi tuzita ku bahoze mu mirimo ubu bashaje.Igihe namaranye nabo muri uku kwiyamamaza, cyabaye kimwe mu byiza nagize, ni abantu batangaje cyane.

Tuzashyiraho umushinga ugaragaza iterambere ry’ubukungu. Dufite umushinga mwiza w’ubukungu.Tuzakuba kabiri iterambere ry’ubukungu ku buryo tuzagira izamuka ry’ubukungu riruta ahandi hose ku isi kandi ubwo niko tuzaba dufatanya n’ibihugu byose byifuza ko dukorana.Turizera ko tuzagirana umubano mwiza.

Nta ndoto ikomeye kugeraho, nta bibazo bikomeye bibaho, nta na kimwe dushaka kugeraho tudafitiye ubushobozi.Nta kindi kizaranga Amerika atari ikiza gusa.Tugomba kugarura ibyo igihugu cyacu gikwiye kandi dutekereze neza, twemye.Tugomba gupangira igihugu cyacu ibintu byiza.

Ndashaka kubwira Umuryango mpuzamahanga ko icyo dushyira imbere ari inyungu z’abanyamerika.Tuzaganira na buri wese kandi neza.Abantu bose, ibihugu byose.Tuzaharanira kumvikana, nabwo ari uguhangana, tuzafatanya ntabwo tuzazana amatiku.

Icyo rero navuga, nubwo kwiyamamaza birangiye, akazi kacu nk’ihuriro nibwo gatangiye.Tugiye gukorera abanyamerika. Tugiye gukora ku buryo muzishimira Perezida wanyu.Byari umugoroba udasanzwe, byari ibihe bikomeye kandi nkunda iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. irijambo Trump yagejeje ku Banyamerika niryiza cyane ntawutaryishimira bizaba akarusho nashyira mubikorwa ibyo yavuze kd munzira nziza yagaragaje mu ijambo rye

  2. ndakeje nyakubahwa trump agiye kurongora reta nzunze ubumwe bwa amerika ngira natwe muri africa tuzoharonkera akoyoko kuko abari baturaye kumugono baraye batuvuye mumaso Imana ikura kuco

Tanga Igitekerezo