Igitutu cy’ibihangange n’abanya Zimbabwe cyatumye Mugabe yamburwa umwanya yari yahawe

Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, ryisubiyeho ku cyemezo cyo guha perezida Robert Mugabe umwanya wa ambasaderi w’umukorerabushake nyuma y’igitutu cy’ibihugu bikomeye n’abaturage ba Zimbabwe .

Perezida wa Zimbabwe Mugabe Robert yamaze kwamburwa umyanya yari yahawe wo kuba amabasaderi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ishami ry’umuzima OMS.

Mu itangazo umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yasohoye yavuze ko abantu bose bagize impunge nyuma y’uko agize Mugabe amabasaderi w’umukorana bushake w’uyu muryango ati"Numvise nitonze abantu bose bagaragaje impungenge."

Icyemezo cya Dr Tedros cyari cyateje impagarara nyinshi, mbere yari yabanje gushimagiza Zimbabwe kubera kwitangira urwego rw’ubuzima.

Ariko abanega Mugabe cyane bavuga ko urwego rw’ubuzima muri Zimbabwe rwangiritse cyane ku butegetsi bwe, birimo no kuba abakozi batishyurwa ndetse n’ibura ry’imiti.

Ibi byatumye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa kiremwamuuntu mu gihugu, Doug Coltart ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter abaza OMS uburyo yagennye umuntu nka Perezida Mugabe kuba ambasaderi mu rwego rw’ubuzima, kandi yarangije urwo rwego mu gihugu cye.


Zimbabwe: Abatavuga rumwe na leta bamaganye OMS kugena perezida Mugabe nka ambasaderi

Abandi bakoresha Twitter bashinje perezida w’imyaka 93 kujya mu mahanga kwivurizayo.

Hagati aho, guverinoma y’Ubwongereza yasobanuye icyo cyemezo cya OMS nk’igitangaje kandi kibabaje kubera politike yo kutihanganira uburenganzira bwa muntu ndetse itanga impuruza ko ibi bishobora kubangamira gahunda z’ubuzima za OMS.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko yagize ngo ni "ikinyoma cyo ku munsi wo kubeshya", mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko ibi "bitandukanye n’amatwara y’Umuryango w’Abibumbye yo kubaha uburenganzira bwa muntu no guha agaciro ubuzima."

Perezida wa Zimbabwe amaze igihe yotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi( EU) kubera ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.

Nyuma yo kwamaganwa cyane, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Dr Tedros yari yavuze ko "ari kongera gutekereza ku buryo bwo kubahiriza indangagaciro za OMS".
Perezida Mugabe yari yagenwe hagamijwe ko yafasha kurwanya indwara zitandura zirimo nk’umutima ndetse na asima [asthma].

Dr Tedros ni umunya Ethiopie ni we mu nyafurika wa mbere uyoboye OMS. Yatowe mu kwa Gatanu agamije kuvugurura uru rwego rufatwa nk’urukoreshwa mu nyungu za politike.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo