Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L463xH260/arton11575-88c68.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435
Igitero cy’umwiyahuzi cyahitanye abantu 21 benshi barakomereka .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Igitero cy’umwiyahuzi cyahitanye abantu 21 benshi barakomereka

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umwiyahuzi yateye igisasu mu kivunge cy’imodoka gihitana abantu 21 gikomeretsa abasaga 32 mu majyaruguru ya Baghdad mu gihugu cya Iraq.

Nta mutwe w’iterabwoba wari wigamba iki gitero cyagabwe mu gace kitwa Khalis ku birometero 80 uvuye mu mujyi mukuru Baghdad.

Gusa harakekwa umutwe w’abarwanyi wa Islamic State kuko ari wo ukunze kugaba ibitero muri ako gace.

Inzego zishinzwe umutekano zatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko abapfuye benshi bapfiriye mu mamodoka yabo ubwo berekezaga mu mujyi mukuru Baghdad.

Inzego z’ubuzima zo ziravuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera bitewe nuko abakomeretse ari benshi kandi bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye.

Iki gitero kije nyuma y’ikindi cyari cyagabwe ku munsi w’ejo cyahitanye abantu 15 mu gace kitwa Kadhimiyah mu mujyi wa Baghdad cyigambwe n’umutwe w’abarwanyi wa Islamic State.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo