Kwamamaza

MU MAHANGA

Igitero cy’Abiyahuzi cyahitanye abapolisi basaga 30

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Igitero cy’Abiyahuzi cyahitanye abapolisi basaga 30

Umwiyahuzi yateye igisasu ku modoka ya Polisi muri Afghanistan hafi y’umujyi mukuru Kabul gihitana abapolisi basaga 40.

Uyu mwiyahuzi yishe aba bantu nyuma yo kurasa bombe ebyiri ku modoka zari zitwaye abapolisi bari bavuye mu birori byo kurangiza amasomo ya gipolisi mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Paghman Haji Mohammad Musa Khan yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uretse aba bapfuye hari n’abandi bakomeretse bikomeye.

Umutwe w’abarwanyi w’aba Taliban ni wo wigambye iki gitero,iki gitero kandi gikurikiye icyagabwe n’aba Talban ku modoka itwara abagenzi cyahitanye abantu 14.

Umwe mu bapfuye ngo yari umurinzi wakoraga kuri ambasade ya Canada muri iki gihugu.

Ibi kandi birakurikira ibitero bikomeye byagiye bigabwa n’aba Taliban bigahitana abantu benshi. Aha twavuga nk’igitero izi nyeshyamba zagabye muri Mata 2011 cyahitanye abantu 64 bari bashinzwe gucunga umutekano mu mujyi mukuru Kabul.

IBITEKEREZO

  • MPAWENAYO.HUSSEIN Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.AMAHANGANAHAGURUKIREIZONTAGONDWANAHOUBUNDIZIZOMARABANTU

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza