Kwamamaza

MU MAHANGA

Uganda:Igisirikare cyahagaritse utubari n’amaduka abasirikare bahahiragamo

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Uganda:Igisirikare cyahagaritse utubari n’amaduka abasirikare bahahiragamo

Gen Katumba Wamala niwe watanze amabwiriza yo guca utubari n’amaduka byo hanze y’ibigo bya gisirikare

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahagaritse amaduka n’utubari byose byari mu nkengero z’ibigo bya gisirikare hirya no hino muri iki gihugu, mu rwego rwo guca ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’abasirikare babaga bamaze gusinda.

Muri iki gihugu ngo hakunze kumvikana impfu nyinshi z’abaturage n’abasirikare akenshi ngo babaga bishwe n’abasirikare nyuma yo gusinda inzoga, ikintu cyahagurukije Leta bituma hanafatwa umwanzuro wo gufunga utubari ndetse n’amaduka yabaga ari hanze y’ibigo bya gisirikare.

Iki cyemezo cyari cyatangajwe n’umukuru w’igisirikare cya Uganda, Gen Katumba Wamala mu byumweru bibiri bishize, ariko kuri ubu ngo kikaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa nkuko Daily Monitor ibitangaza.

Maj Tabaro Kiconco, umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere ahagaragaraga iki kibazo cyane, yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika utubari n’amaduka biri hafi y’ibigo bya gisirikare cyatangiye kubahirizwa mu rwego rwo gukumira ibintu bitemewe byinjizwaga mu bigo kandi bidakwiye kuhinjira.

Uyu muyobozi yavuze ko ibintu byose byatumaga abasirikare bagira imyitwarire mibi byahagaritswe kwinjizwa mu kigo.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Lt Col Paddy Ankunda, yavuze ko iki cyemezo kitafashwe kubera ubwicanyi bwagiye bugaragara bukorwa n’abasirikare babaga basinze, ahubwo ngo ni mu rwego rwo guhindura uburyo ubucuruzi bukorerwa imbere mu bigo bya gisirikare bwakorwaga.

Ubusanzwe ngo mu bigo bya gisirikare muri iki gihugu nta maguriro yabagamo byatumaga abasirikare ndetse n’abandi bantu banyuranye bashinga amaduka hanze y’ibigo kugira ngo abasirikare bajye babona ibyo bakeneye.

Ubuyobozi bw’ingabo bwari bwatangaje ko bugiye gushyiraho aho abasirikare bazajya bagurira icyo bashaka (icyo kunywa no kurya), ariko icyo cyemezo nticyabashije gushyirwa mu bikorwa.

Mu kwezi gushize, umusirikare bivugwa ko yari yanyoye inzoga yishe arashe abantu 7 mu kigo cya gisirikare cya Makindye mu mujyi wa Kampala. Ibi kandi byaje bikurikira ibyari byabaye muri Werurwe 2013, aho umusirikare witwa Pte Patrick Okot Odoch, yari yivuganye abantu 10 barimo n’abasirikare 5 ndetse anakomeretsa abagera kuri babiri hanze y’ikigo cya gisirikare cya Bombo, mu karere ka Luweero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza