Igipolisi cyishe undi mwirabura muri Amerika

1

Undi mwirabura yarashwe mu gitondo cy’uyu munsi n’igipolisi mu ntara ya Minnesota muri Amerika.

Uyu mugabo wari utwaye umugore we mu modoka yabo, yahagaritswe n’igipolisi mu karere ka Falcon Heights , itara rimwe ryo ku ruhande rw’inyuma ryamenetse.

Abajijwe uruhushya rwe rwo gutwara imodoka , yarambuye ukuboko ashaka kurukura inyuma mu modoka, uwo mupolisi ahita amurasa amasasu ane.

Umugore we Lavisha Reynolds hamwe n’umwana we bari kumwe muri iyo modoka.

Lavisha Reynolds, yagumye yerekana ibyabaye ku rubuga rwa Facebook bituma ikwira kwira hose kubera abantu bagomeje kuyishyiraho.

Aya mashusho yerekana Philando Castile yapfuye, uwo mupolisi nawe ahagaze agumya gutera ubwoba Reynolds ngo ashyire amaboko hamwe, bitabaye ibyo, na we akamurasa.

Nyuma, uyu Reynolds n’umwana we bahise bajyanwa ku biro by’igipolisi.
Amashusho akaba yagaragaye Castile ava amaraso, mu gihe uwo mupilisi yari amutunze imbunda .

Castile yari afite imyaka 32, akaba yari n’umuyobozi ukuriye hoteli itegurira ibyo kurya abana bo mu ishuli rya Montesson.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo