Igipolisi cya Kenya cyafashe Abarundi bagiye muri Al Shabaab

Igipolisi cyo mu Kenya cyafashe abantu bane bavuga ko ari Abarundi bakekwaho kuba bari bagiye muri Somalia kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa AL Shabaab.

George Kinoti umuvugizi w’igipolisi cya Kenya yavuze ko abashinzwe umutekano bamenye amakuru y’aba Barundi ko bagiye muri Somalia bituma babakurikirana biyoberanyije.

Yavuze ko aba Barundi bane bafatiwe ku biro bya polisi biri I Isiolo ku birometero 350 mu majyaruguru y’umujyi wa Nairobi berekeza ku mupaka wa Kenya na Somalia mu mujyi wa Mandera.

Igipolisi kandi kivuga ko aba Barundi bari baje muri Kenya nk’abakerarugendo kugirango babone uko bambuka muri Somaliya badasabwe Visa.

Abahagarariye Uburundi muri Kenya bavuze ko ntacyo batangaza kuri iryo fatwa bataravugana n’abashinzwe umutekano muri Kenya. Si ubwa mbere abanyamahanga bafatirwa ku butaka bwa Kenya bagiye muri Somaliya.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka umunya Tanzaniya yafashwe n’abakozi bo ku mupaka ari gushaka kwinjira muri Somaliya atabifitiye uruhushya agiye kwinjira muri Al Shabaab nawe.

Uburundi ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare muri Somaliya mu mugambi wo kugarura amahoro bafasha leta ya Somaliya kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo