Igipolisi cya Esipanye cyishe uwakoze igitero cya Barcelona

Igipolisi cy’igihugu cya Esipanye cyarashe umugabo gikeka ko ariwe waba wari utwaye imodoka yagonze abantu mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye

Younes Abouyaaqoub yishwe n’igiporisi kuri uyu wa mbere aho yarari mu birometero 45 mu burengherazuba bwa Barcelona. Abayobozi bo muri iki gihugu bavuze ko bamurashe nyuma y’aho babonye yizingiyeho ibisasu ariko ngo nyuma bakaza gusanga ataribyo by’ukuri.

Minisitiri ushinzwe umutekano mu ntara ya Catalan, Joaquim Forn yatangaje ko byose byemeza ko uwishwe Younes Abouyaaqoub yari atwaye imodoka yishe abantu 15 I Barcelona.

Abayobozi bavuga ko Abouyaaqoub, yavukiye muri Maroke kandi yabaga muri Esipanye, yarazwi kandi mu busambo bwo kwiba imodoka no kwica abantu abateye ibyuma.

Igipolisi cyatangaje ko kigishakisha undi mu Imamu witwa Abdelbaki Es Satty kivuga ko ariwe watanze amasomo kubakoze iki gitero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo