Kwamamaza

MU MAHANGA

Igikorwa cy’inyeshyamba cyirukanishije Minisitiri w’Ingabo wa Mali

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Igikorwa cy’inyeshyamba cyirukanishije Minisitiri w’Ingabo wa Mali

Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita yirukanye uwari Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu Tieman Hubert Coulibaly nyuma yuko inyeshyamba bikekwa ko ari izo mu mutwe w’abarwanyi witwa Ansar Dine zaturutse mu majyaruguru y’igihugu zikigarurira agace ka Boni gaherereye mu gihugu hagati.

Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Nzeri, ni bwo abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe witwa Ansar Dine ugendera ku mahame ya Kisilamu warwanye ufata agace ka Boni gaherereye mu gihugu hagati.

Ibi byatumye Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita ahita yirukana mu kazi Tieman Hubert Coulibaly wari Minisitiri w’ingabo mu gihugu, amusimbuza Abdoulaye Idrissa Maiga wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba yaranayoboye ibikorwa byo kwamamaza mu matora ya Perezida yo muri 2013.

Aba barwanyi ngo bamaze gufata ako gace batwitse zimwe mu nyubako z’abaturage ndetse banashimuta umwe mu bayobora aka gace nubwo nyuima baje kumurekura.

Aba barwanyi ngo nta muntu bigeze bica ndetse kuri ubu ingabo zongeye kwisubiza aka gace.

Iki gitero ni kimwe mu bitero by’ubugizi bwa nabi by’imitwe ya Kisilamu bimaze iminsi byibasira Mali mu bice by’amajyaruguru bishyira umurwa mukuru Bamako.

Imitwe y’abarwanyi igendera ku mahame ya Kisilamu yatangiye gukwirakwira muri Mali kuva muri 2012 ubwo abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Tuareg batangiraga imirwano igamije kwigarurira amajyaruguru y’iki gihugu agizwe ahanini n’ubutayu.

Ingabo z’u Bufaransa zatanze ubufasha bwo kurwanya aba barwanyi muri 2013, ariko nubundi umutekano muke wo wakomeje kugaragara muri Mali ndetse abo barwanyi ntibanatinye ingabo za Loni zagiyeyo mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Mu minsi ishize, abarwanyi b’uyu mutwe wa Ansar Dine bafatanyije n’umutwe witwa Peul baherutse kwica abasirikare ba Mali 17 ndetse banakomeretsa abagera kuri 35 ubwo bagabaga igitero ku birindiro by’ingabo biherereye ahitwa Nampala muri Nyakanga.


Kuri ubu ingabo za Mali zakajije umutekano mu gace kari kigaruriwe n’inyeshyamba

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza