Kwamamaza

MU MAHANGA

Igihugu cya kabiri muri Afurika cyagezemo icyorezo cya Zika

Yanditswe

kuya

Igihugu cya kabiri muri Afurika cyagezemo icyorezo cya Zika

Nyuma ya Cape Verde, Leta ya Guinea-Bissau nayo yatangaje ko icyorezo cya Zika cyagaragaye muri ki gihugu nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abaganga.

Guinea-Bissau ibaye igihugu cya kabiri kigaragayemo iki cyorezo muri Afurika y’u Burengerazuba nkuko Leta yabitangaje.

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu Domingos Malu yavuze ko hagaragaye abanduye virusi ya Zika incuro ishetu.

Yagize ati: “ Bimaze kwemezwa ko ubwandu bwa zika bumaze kugaragara nibura incuro eshatu”.

Minisitiri Malu kandi yabwiye inama y’abaminisitiri ko ubu bwandu bwagaragaye mu birwa bya Bijagos.

AFP ivuga ko amakuru ava muri bimwe mu bitaro byo muri iki gihugu avuga ko bagikomeje gukurikirana iki kibazo ariko cyagaragaye bwa mbere mu kwezi gushize kuri Bubaque, kimwe mu birwa bya Bijagos.

Guinea- Bissau ni igihugu gituwe na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu kikaba kiri mu bihugu bikennye cyane muri Afurika.

Cape Verde ni cyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyagaragayemo ubwandu bwa Virusi ya Zika bungana na 7 500 mu Ukwakira 2015.

Leta ya Bissau yatangaje ko irimo gukora ibishoboka byose ngo ubu bwandu budakomeza kwiyongera, inavuga kandi ko hashyizweho komisiyo igizwe n’abaminisitiri benshi bayobowe na Minisitiri w’Intebe Baciko Dja mu guhangana n’iki kibazo.

Umubyeyi urwaye Zika bituma abyara umwana ufite umutwe muto ku buryo bukabije ndetse no kugira ibibazo by’ubwonko bishobora no kumuviramo urupfu.

Kuva iki cyorezo cyagaragara ko mu mwaka ushize, abantu milioni imwe n’igice barayanduye naho miliyoni n’ibihumbi maganatandatu bavukana ingaruka zayo.

Donat Niyitanga

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza