Ifoto y’iraswa rya Ambasaderi w’Uburusiya yahawe igihembo

4

Iyi niyo foto yahembwe

Umunya Turikiya Burhan Ozbilici yahawe igihembo cy’ifoto yafashe ubwo umupolisi wari uri mu kiruhuko yarasaga Ambasaderi w’Uburusiya muri Turikiya.

Uyu mupolisi yazanye imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli arasa Ambasaderi w’Uburusiya muri Turikiya Andrei Karlov imbere y’abantu ubwo yari ari kubagezaho ikiganiro

Burhan Ozbilici yashimiwe ko yagize ubutwari bwo gufata amafoto y’ubwicanyi burimo buba. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo uyu mufotozi yajyanye ifoto ye mu irushanwa ngo ahangane n’abandi none byarangiye ahawe igihembo.

Ifoto ye yatsinze ni iyerekana nyiri kurasa yambaye ikoti n’ipantalo by’umukara ndetse n’umurambo wa amabasaderi Andrei Karkov urambaraye hasi.


Umupolisi amaze kurasa ambasaderi Andrei Karkov

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo