Kwamamaza

MU MAHANGA

Ibyavuye mu matora ya Amerika biramenyekana ryari?

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ibyavuye mu matora ya Amerika biramenyekana ryari?

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, isi yose, ibitangazamakuru byose bihanze amaso Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umunsi ukomeye batoraho Perezida, uzayobora igihugu cya mbere gikomeye ku isi, kivuga rikijyana haba muri politiki no mu gisirikare.

Perezidansi ya Amerika irahatanirwa bikomeye n’umurepubulike Donald Trump n’umudemokarate Hillary Clinton. Ahagana saa 18:30 (isaha yo mu Rwanda) ikusanyamakuru rya BBC ryahaga amahirwe Hillary Clinton kuri 48 % mugihe Trump yari afite 44 %.

Kubera ubunini bwa Amerika, ntabwo Leta zose zagiriye rimwe gutora. Hamwe batangiye mbere ahandi nyuma bitewe n’igihe kiba gitandukanye, ni nayo mpamvu igihe basoreza kiba gitandukanye.

Amasaha yose ari ku isaha ayo mu Rwanda

Ubusanzwe bimenyekana neza uwatsinze ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, nibwo Leta zose ziba zimaze gutangaza amajwi, keretse haramutse hari icyatumye leta zimwe zisubiramo amajwi.

Saa sita z’ijoro:

Haba hamaze kumenyekana amajwi yo muri Leta za Florida, New Hampshire na Georgia.

Saa sita n’igice:

Haba hamaze kumenyekana amajwi yo muri Leta ya Ohio na North Carolina.

Saa saba z’ijoro:

Haba hamaze kumenyekana amajwi yo muri Pennsylvania na Michigan. Pennsylvania izwi nka Leta yigaruriwe n’abademokarate mu matora menshi yashize, bikaba biha amahirwe menshi Clinton yo kuhatsinda.Icyakora Michigan nayo Trump ashobora kuza kuyigarurira kuko yabasezeranyije kuhagarura inganda nyinshi.

Saa munani z’ijoro:

Haraba hamaze kumenyekana amajwi yo muri Arizona na Wisconsin.Arizona ni agace kazwiho kwegukanwa n’abarepubulike, ariko abatanga amahirwe hashize iminsi bahaha Clinton nkuko Ikinyamakuru The Birminghammail cyabitangaje.

Saa cyenda:Amajwi araba amaze kubarurwa muri Leta ya Iowa na Nevada.

Saa kumi, Leta zose ziraba zamaze gutangaza ibyavuye mu matora uretse Alaska.Mu mwaka wa 2012 ibinyamakuru byinshi byatangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Nibura ahagana saa saba z’ijoro haraba hamaze kumenyekana ushobora gutsinda amatora yose nkuko BBC yabitangaje, nubwo amajwi yo muri zindi Leta ashobora guhdinura ibyo abantu bateganyaga.

IBITEKEREZO

  • Kwitonda mugisha Yanditse:

    ehhhh as usual Hillary should be!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza