Abana 6 bapfiriye mu mubatizo w’amazi menshi

3

Abana bagera kuri 6 bo mu gihugu cya Zimbabwe, mu ntara y’Iburasirazuba, bapfuye igihe bari bagiye kubatizwa mu mazi menshi, bivugwa ko bazize ubukonje ayo mazi yari afite.

Nk’uko rumwe mu rubuga rwo muri Zimbabwe rubitangaza, ruvuga ko aba bana bapfuye bagiye kubatizwa, barimo abahungu 2 n’abakobwa 4 ndetse hakaba hari n’abandi bana 2 bahise bajyanwa mu bitaro.

Ibi bikaba byarabereye ku mugezi wa Mutorahuku mu giturage cya Muriwo, mu karere ka Mashonaland muri iyi ntara y’Iburasirazuba.

Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’aba bana, harimo abari bagiye kubatiza aba bahise bashyirwa mu maboko y’abashinzwe umutekano bashinjwa gushyira aba bana mu mazi akonje nkana babizi ko ashobora kubagiraho ingaruka.

Umuvugizi wa polisi Charity Charamba yagize ati”Tariki 7 Kamena 2016 abagore babiri bari hagati y’imyaka 30 na 34 bafashe abana bagera ku 9 babatwara ku mugezi wa Mutorahuko ku babatiza, mu gihe barimo babatizwa umwana umwe w’imyaka 4 yavuyemo yirukanka ahura n’undi w’imyaka 17 wari wavuze ko amazi akonje atayajyamo.”

Uyu muvugizi wa polisi yakomeje avuga ko aba bana 6 basigaye mu mazi bakeka ko bafashwe n’ubukonje bagapfa n’ubwo iperereza ritarashyira hanze icyabishe by’ukuri.

Aba bagore bari bagiye kubatiza aba bana bakibona ko aba bana bapfuye ngo bahise biruka ariko polisi iza kubata muri yombi ndetse n’abana bavuye mu mazi kubera ubukonje ngo bahise bajyanwa mu bitaro.

Kugeza ubu abaganga bapimye imirambo y’aba bana banze gutangaza ikishe aba bana, bavuga ko ikishe aba bana batagitangaza nonaha asaba kwihangana ko ibyavuye mu iperereza biza kujya ahagaragara mu gihe cya vuba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Aba bana bari bamaze kwizera Yesu nogupfana nawe no kuzukana nawe bari bafashe icyemezo cyo kuva mubyaha bagakurikira Yesu Imana ibakire mubayo

  2. ndumvari danger.bogiy babasuka kwamazi.ivyo kubinika mumazi bakavyihoza ck se bafat imico nkiya islam ko mbona itomoy.ubwos abo bana baziz ik?

Tanga Igitekerezo