Ibitabo bitarasohoka bya Obama n’umugore we byatangiye guhuruza abashoramari

Inzu yandika ikanakwirakwiza ibitabo yo muri Amerika, Penguin Random House yatangiye ibiganiro na Barrack Obama n’umugore we Michelle Obama, ku kuba yazacapa ibitabo bari kwandika.

BBC yatangaje ko nubwo bitaratangazwa amafaranga umuryango wa Obama wemeranyije na Penguin Random House, ngo arenga miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika.

Ibyo bitabo bishobora kuzasohoka umwaka utaha wa 2018.

Markus Dohle , umuyobozi mukuru wa Penguin Random House yabwiye CNN ko amasezerano bemeranyije n’umuryango wa Obama azabafasha gukwirakwiza ibyo bitabo hirya no hino ku isi.

Mu byo bemeranyijwe kandi harimo gutanga inkunga nke mu mishinga ya Obama ifasha abatishoboye ndetse no kuzatanga kopi miliyoni imwe z’ibyo bitabo nk’impano mu izina ry’Umuryango wa Obama.

Obama asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo. Yanditse ikitwa ’ Dreams from My Father’ na ’Audacity of Hope’.

Michelle Obama we yanditse igitabo kitwa ’American Grown’ kivuga ku biribwa no gukora mu busitani.

Markus Dohle yavuze ko gukorana n’umuryango wa Obama ntako bisa, ngo kuko ari bamwe mu bahinduye isi neza binyuze mubyo bavuga.

Yagize ati "Bahinduye isi bakoresheje amagambo yabo, kandi natwe ibitabo dusohora buri munsi, ni icyo tuba dushaka."

Si ubwa mbere Obama akorana na Penguin Random House, kuko n’ibitabo bye biheruka nibo babisohoye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo