Ibiryabarezi muri Kenya byahagurukiwe

1

Polisi muri Kenya yahagurukiye ikoreshwa ry’ibimashini bikoreshwa mu gukina imikino y’amahirwe (mu Rwanda twita ibiryabarezi) nyuma yo kubona ko byabaye indiri y’umutekano muke mu nguni zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu cyane cyane mu babikoresha batabifitiye uruhushya rwa Leta.

Ibi abashinzwe umutekano muri Kenya barabihera ku kuba abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kuri ubu bari mu biruhuko birebire barimo gushakisha amafaranga mu nzira zose zishoboka harimo n’izitemewe n’amategeko nko kwiba ababyeyi babo kugirango babone ayo bajya gukina mu mikino y’amahirwe.

Umuvugizi wa polisi muri Kenya Charles Owino yasabye ababyeyi kugenzura abana babo babarinda kujya muri iyo mikino kuko ari indiri y’ibirara bishobora kubashora mu kunywa ibiyobyabwenge no gukora ibikorwa bihungabanya umutekano.

Polisi yavuze ko ikigo gishinzwe kugenzura imikino y’amahirwe muri Kenya cyahaye uburenganzira ba nyiri ibi byuma bikinishwa imikino y’amahirwe batabanje kureba niba aho bazakorera nta kibazo byateza ku mutekano w’abaturage.

Ikinyamakuu Daillynation cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko mu cyumweru gishize, abantu umunani batawe muri yombi kubera gushinga ahakinirwa imikino y’amahirwe nta burenganzira bafite ndetse ibiryabarezi 47 byose birapakirwa mu rwego rwo kurwanya ababikoresha badafite uruhushya.

Icyakora umuyobozi w’ikigo hishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo bikinirwamo imikino y’amahirwe Charles Wambia yavuze ko hari sosiyete eshatu gusa zahawe ibyangombwa byo gukorera mu gihugu nyuma yo kubona ko zifite aho gukorera hadateje ibibazo nubwo ngo na zo zitemerewe kwakira abana bari munsi y’imyaka 18.

Izo sosiyete ni Lucky Bet, Advanced Innovations and Rambo Resource Ltd.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo