Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya Sudani y’Epfo bahungiye muri Uganda

Impunzi zisaga ibihumbi 14,887 z’abanya Sudani y’Epfo ni bo bamaze kwambuka umupaka berekeza muri Uganda kuva tariki 7 Nyakanga ubwo imirwano yongeraga kwaduka mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ku itariki ya 18 ngo ni bwo umubare w’impunzi zituruka muri Sudani y’Epfo wiyongereye cyane aho kuri uwo munsi ngo hinjiye impunzi zisaga ibihumbi 7 nkuko n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ribitangaza ndetse rikanabihurizaho n’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Uganda.

Titus Jogo umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gucunga impunzi aratangaza ko umubare w’impunzi ushobora kwiyongera ukagera ku bihumbi 50 nkuko Ikinyamakuru DailyMonitor cyabitaje.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi riravuga ko 90% by’impunzi zituruka muri Sudan y’Epfo zijya muri Uganda ari abagore n’abana, iri shami rikavuga ko bakeneye kwitabwaho kuko ngo benshi muri bo bana batitawe bakwicwa n’inzara ndetse n’imibereho mibi.

Gusa kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (Unicef) ririmo gutanga ubufasha bw’ibyo kurya ku bana no kubashakira ibyumba by’amashuri by’agateganyo byo kuba bigiramo.

Nubwo uyu mubare w’impunzi ukomeza kwiyongera ariko, ubuyobozi muri Uganda bwo ngo bwiteguye kuzakira bufatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) nkuko Minisitiri w’intebe muri Uganda Dr. Ruhakana Rugunda yabitangaje anasaba abakora ku mipaka kwakira izo mpunzi neza.

Izi mpunzi ziraza ziyongera ku banya Uganda 20,000 bakuwe muri Sudani y’Epfo n’igisirikare cya Uganda kubera imirwano yashyamiranyije Perezida Salva Kiir w’iki gihugu na Visi Perezida Riek Machar utavuga rumwe na we.

Ikibazo cy’umubare w’impunzi nyinshi ziturutse muri Sudani y’Epfo si ubwa mbere gihangayikishije Uganda kuko no m’Ukuboza, 2013 hahungiyeyo impunzi nyinshi zihunga imirwano yahuzaga izi mpande zombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo