Kwamamaza

MU MAHANGA

Ibihumbi by’abanya Brésil mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida mushya (VIDEWO)

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Ibihumbi by’abanya Brésil mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida mushya (VIDEWO)

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Brésil bari mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida mushya w’iki gihugu Michel Temer washyizweho n’inteko ya Sena muri iki gihugu mu cyumweru gishize.

Perezida Michel Temer yashyizweho nyuma yuko inteko rusange ya sena yari imaze kweguza Dilma Rousseff wari Perezida bamushinja gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bigateza ubukene n’ubushomeri mu gihugu.

Aljazeera yashyize ahagaragara amashusho y’abaturage bashyigikiye Dilma Rousseff wegujwe bigaragambiriza mu mujyi wa Sao Paulo bamagana uyu muyobozi mushya.

Aba baturage baravuga ko Rousseff ari we wari ushoboye kuyobora iki gihugu ndetse bakavuga ko batazemera kuyoborwa na Perezida badashaka kandi uwo bifuza agihari.

Aba baturage barigaragambya mu gihe Perezida mushya Temer yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 by’ibiuhangange ku Isi (G20) irimo kubera mu Bushinwa.

Reba videwo y’abigaraganbya unyuze hano: https://www.youtube.com/watch?v=zk-llkSEJpg

IBITEKEREZO

  • Munyaneza Ignace Yanditse:

    inteko ya brezil ishobora kuba yarahubutse cg yarakoreshejwe kuko ikitabangamiye Rubanda inteko ntigombye kukirwanya .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza