Ibihumbi by’Abanya Sudani y’Epfo bakomeje gukiriza amagara muri Uganda

Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya Sudani y’Epfo bakomeje guhunga igihugu kubera intambara

Bitewe n’imirwano ikomeje gufata indi ntera mu gihugu cya Sudani y’epfo, bamwe mu baturage b’iki gihugu bakomeje guhungira mu gihugu cya Uganda bahana imbibi ubutitsa.

Iyi mirwano yadutse muri iki gihugu mu byumweru bibiri bishize ubwo ingabo za Leta zo ku ruhande rwa Perezida Salva Kiir zakozanyagaho n’ingabo zishyigikiye Visi Perezida Riek Machar.

Kuva icyo gihe imirwano itangira, hamaze kubarurwa abantu 300 bamaze guhitanwa nayo.

Uretse aba bamaze guhitanwa n’iyo mirwano, Daily Nation ivuga ko kuva kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, ngo umubare munini w’abanya Sudani y’epfo ngo bahungiye mu gihugu cya Uganda bahana imbibi, aho ngo kuri uwo munsi (ku wa kane) gusa ngo hinjiye abantu bagera ku bihumbi 8 bose bahunze iyi mirwano ikomeje kwibasira iki gihugu.

Amakuru avuga ko mu minsi itandatu ishize abanya Sudani y’epfo ibihumbi 24 bamaze kwambuka imipaka ihuza iki gihugu na Uganda.

Uretse kuba benshi bakomeje guhungira muri Uganda, abandi baturage bagera ku bihumbi 7000 ngo bahungiye mu nkambi ya Elegu iherereye muri iki gihugu, aho ngo byatangiye guteza ubucucike muri iyi nkambi bitewe n’uko ngo ubusanzwe iyi nkambi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 gusa.

Kugeza n’ubu imirwano cyane mu murwa mukuru Juba irarimbanije, aho Perezida Salva Kiir yamaze guhamagarira Visi Perezida we Riek Machar kugaruka ava aho yahungiye kugira ngo bakemure ibi bibazo bombi, gusa Machar yamuteye utwatsi amubwira ko azagaruka mu murwa mukuru ari uko hamaze gushyirwa ingabo zidafite uruhare zibogamiyeho.

Ikibazo cy’umutekano muke muri Sudani y’epfo kiri mu bibazo byaganiriweho mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse gusorezwa mu Rwanda, aho abayobozi bayitabiriye biyemeje gushaka ku buryo bwihuse uburyo bahosha imvururu ziri muri iki gihugu.

Muri iyi nama kandi umuyobozi w’uyu muryango Perezida Idriss Deby yihanangirije aba bayobozi ba Sudani (Salva Kiir na Machar) avuga ko bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro basinye umwaka ushize I Addis Ababa muri Ethiopia.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo