Kwamamaza

MU MAHANGA

Ibihugu birimo Uganda n’Uburundi bigiye gukura abasirikare babyo muri Somaliya

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ibihugu birimo Uganda n’Uburundi bigiye gukura  abasirikare babyo muri Somaliya

Ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe zizatangira kuva muri Somaliya mu kwezi gutaha. Ibi bivugwa n’umuyobozi w’izo ngabo ziri mu butumwa muri icyo gihugu.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Fransisco Madeira mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Mogadishu, yababwiye ko abasilikare 1,000 bava mu bihugu byatanze ingabo muri ubwo butumwa, bazatangira kuva muri Somaliya. Abo basilikare baturuka mu bihugu bya Uganda, Uburundi, Etiyopiya, Kenya na Djibouti.

Ibyo bihugu byohereje abasilikare mu mutwe w’ingabo uzwi kw’izina rya AMISOM, bimaze umwaka biburira ko bishobora gukura abasilikare babyo muri Somaliya.

AMISOM imaze igihe ifasha guverinema ya Somaliya guhangana n’umutwe w’abarwanyi al-Shabab kuva mu mwaka wa 2007.

Madeira yavuze ko, hazakoreshwa ubushishozi mu gukura abasilikare muri Somaliya, hakorwa ku buryo umutekano w’abanyasomaliya udahungabana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza