Kwamamaza

MU MAHANGA

Ibihugu bine byacanye umubano na Qatar

Yanditswe

kuya

na

Editor
Ibihugu bine byacanye umubano na Qatar

Ibihugu bine byo mu barabau byacanye umubano n’igihugu cya Qatar biyishinja kuba itera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo na Leta ya Kisilamu (IS).

Ibyo bihugu ni Arabia Saoudite, Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’abarabu.

Ibi bihugu byashinjije Qatar kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere biherereyemo.

BBC yatangaje ko hashobora kuba hari indi mpamvu ibyihishe inyuma.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani atangarije amakuru anenga Arabia Saoudite, imbuga za interineti zayanditse zigahagarikwa muri ibyo bihugu bine byacanye umubano na Qatar.

Leta ya Qatar icyo gihe yarabihakanye. ivuga ko ayo makuru ashobora kuba yatangajwe n’abajura mu ikoranabuhanga.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyahaye abadipolomate ba Qatar amasaha 48 bakaba bavuye ku butaka bwacyo kubwo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Sosiyete itwara indege muri iyo Leta Etihad yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri ihita ihagarika ingendo zose yakoreraga muri Qatar.

Leta ya Bahrain nayo yatangaje ko icanye umubano na Qatar kubwo kwivanga mu bibazo byayo by’umutekano.

Qatar ntacyo iratangaza ku byo ishinjwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza