Hillary Clinton yanikiye Trump mu kiganiro mbonakubone cya mbere

3

Trump na Clinton mu kiganiro mbonankubone

Mu kiganiro mbonankubone cya mbere hagati y’abiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umudemokarate Hillary Clinton yarushije umurepubulike Donald Trump mu gusubiza ibibazo babazwaga.

Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere muri kaminuza ya Hofstra University mu mujyi wa New York.

Clinton yibasiye Trump avuga ko yabaswe n’ivanguraruhu ndetse ko ari n’umwambuzi utishyura imisoro ya Leta.

Trump akenshi yagaragazaga uburakari no gusubiza ahubutse mu bibazo yabazwaga, ari nacyo gisa n’icyahaga Clinton umwanya wo kubona aho amuhera.

Muri iki kiganiro cy’iminota 90, Trump yavuze ko Clinton ntacyo ashoboye, ko ari uw’amagambo gusa nta bikorwa bye. Clinton yahise amusubiza ati “Amagambo arakomeye iyo ushaka kuba Perezida kandi aranifashishwa iyo wabaye Perezida.”

Trump kandi yashinje Clinton kwanga kujya kwiyamamaza no kudatekereza ku bindi byiza azakora aramutse atowe, ahubwo akigira mu byo gutegura icyo kiganiro mbonankubone bari barimo.

Clinton yamusubije ko koko yiteguraga icyo kiganiro, kandi ko ibyo yabikoze kuko ari no kwitegura kuba Perezida.

Clinton yashinje Trump ivanguraruhu, ibi abihera ku kuba aherutse kuvuga ko Perezida Obama atari Umunyamerika kandi afite ubwenegihugu bubimwemerera, ikindi kandi ngo Trump yigeze kwibasira umukobwa wiyamamarizaga kuba Nyampinga, avuga ko ameze nk’ingurube cyangwa umukozi wo mu rugo.

Mu kwihimura, Trump yavuze ko ibyo yakora byose Clinton adasa n’umuntu waba Perezida, ati “Ntabwo bimugaragaraho nta n’icyizere yifitiye.Njye nirirwa ahantu hose niyamamaza ariko we aba yibereye mu rugo.”

Clinton yongeye kwibasira Trump avuga ko yanze kwerekana impapuro z’imisoro z’ubucuruzi bwe. Ati “Birashoboka ko atari umukire nk’uko abivuga, nta mutima mwiza wo gutanga agira nk’uko abivuga.Buriya hari ikintu aba ahisha.”

Trump nawe yibasiye Clinton avuga ko ari inyuma y’ibibazo abirabura bo muri Amerika barimo byo kuraswa na Polisi ati “Uragirango ugeze mu muhanda, ukaba urarashwe.”Clinton yahise avuga ko ibyo ari urwitwazo azamukiye ku bibazo biti by’Abirabura.

Nyuma y’ibiganiro CNN yatangaje ko Clinton yarushije Trump ku kigero cya 62 % naho Trump agira 27 %.

Boris Epsheteyn,ushinzwe kwamamaza Trump yavuze ko ikibazo bagize ari umufashi w’ijambo Lester Holt , ngo kuko yakunze kubaza ibibazo bikomeye Trump gusa, ndetse akagenda anamuca mu ijambo.

Trump we yavuze ko yishimiye uko ibiganiro byagenze, naho ushinzwe kwamamaza Clinton John Podesta we yavuze ko ibiganiro byagaragaje ko Clinton ari we ubereye kuba Perezida.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo