Hatangajwe igihe ntarengwa filime y’uruhererekane ya ’Game of Throne’ izarangirira

1

Aya ni amwe mu mashusho agaragara muri filime Game of Throne

Byamaze kumenyekana igihe ntarengwa filime y’uruhererekane ’Game of Throne’ ikunzwe n’imbaga nyamwinshi ikaba inyura kuri televiziyo izarangirira.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko iyi filime ifite abafana benshi bayikurikiranira kuri Televiziyo zitandukanye izarangira mu mwaka wa 2018 ikazasorezwa ku gice (season) cya munani nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cya HBO gikorera muri Amerika.

Umuyobozi ushinzwe gahunda y’ibiganiro kuri HBO, Casey Bloys yabitangaje ubwo bari mu nama y’ihuriro rya TCA (Television Critics Association).

Igice cya 7 cy’iyi filime kigizwe n’utundi duce (episods) 7 na ho ibice bisanzwe icumi bikurikira ibimaze gusohoka bikaba bizasohoka mu mpeshyi z’umwaka utaha na ho igice gisoza kikazasohoka muri 2018.

Mu nama yabereye i Calfornia, Bloys yavuze ko umubare w’uduce (episodes) tuzasoza iyi filime y’uruhererekane twamaze kwigwaho tunafatwaho umwanzuro.

Yagize ati: " Tuzafata uduce dushoboka twose tuzahabwa n’abashinzwe gutunganya iyi filime."

Bloys ntiyigeze atera utwatsi ibyo kuba hakongerwamo ibindi bice ahubwo avuga ko amarembo akinguye kuko abakora iyi filime badahejwe mu gihe bakifuza kuyongerera ibice gusa avuga ko nta mwanzuro ufatika uhari kuri ubu.

Umwaka ushize filime y’uruhererekane ya Game of Throne yahawe igihembo cya Emmy Award ku nshuro ya 12 nk’imwe muri filime z’uruherereakane zihariye muri 2012.

Iyi filime y’uruhererekane kandi yatorewe guhatanira ibihembo mu myanya 23 akazaba ari mu muhango uzaba mu kwezi kwa Nzeli 2016.

Filime ’Game of throne’ yibanda ku gitabo cy’umwanditsi wanditse amateka akomeye uzwi ku izina rya George R R Martin.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo