Hakozwe impapuro zikoreshwa mu bwiherero ziriho ifoto ya Donald Trump

Uruganda rwo mu Bushinwa rukora impapuro z’isuku rwakoze impapuro z’isuku zikoreshwa mu bwiherero ziriho ifoto ya Donald Trump zikaba ziri kugurwa ku bwinshi n’abanyamerika.

Qingdao Wellpaper Industrial Co, ni uruganda rukora impapuro z’isuku ruherereye mu majyaruguru y’u Bushinwa akaba ari rwo rwakoze impapuro z’isuko zo mu bwiherero ziriho ifoto y’umukandida ku mwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump.

Bagitangira gukora izi mpapuro bagurishaga ibizingo bigera ku 100 ariko ubu bari kugurisha ibigera ku bihumbi 5.

Nk’uko ba nyiri uru ruganda babivuga ngo akazingo kamwe k’izo mpapuro kagura imiya 50, ngo abaguzi bazo bakaba biganje muri Amerika harimo n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore.

Donald Trump ni umukandida uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani akaba ari n’umwe mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Amarika n’ubwo hari n’abandi benshi batamwishimiye bitewe n’uburyo yanga urunuka abirabura n’abayisilamu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo