Kwamamaza

MU MAHANGA

Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rurashinjwa ibyaha ndengakamere

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rurashinjwa ibyaha ndengakamere

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu [Human Rights Watch (HRW)] uravuga ko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu.

Raporo nshya yasohowe n’uyu muryango ivuga ko imbonerakure zakajije umurego wo gufata abagore ku ngufu kuva aho ibibazo bya politike bitangiriye mu Burundi mu mwaka wa 2015. Iyo raporo ivuga ko, ahanini, abibasiwe ari abagore bo mu miryango y’abantu bafatwa nk’abatavuga rumwe na Leta.

Radio Ijwi rya Amerika Dukesha iyi nkuru ivuga ko abahuye n’iryo hohotera babwiye uwo muryango (Human Rights Watch) ko bakomeje guhura n’ingaruka mbi zituruka ku bikorwa bibi bakorewe. Izo ngaruka zirimo ibikomere, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusama inda zitateganyijwe n’ibindi.

Skye Wheeler, umushakashatsi wa Human Rights Watch avuga ko bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu bavuganye, bemeza ko insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi zabanzaga kubahambirira inyuma bagasambanywa n’abagabo barenze umwe imbere y’abana babo.

Mu bagore bavuganye na Human Rights Watch muri Gicurasi 2016, mu nkambi ya Nduta iri muri Tanzaniya, 70 ni bo bemeje ko bahuye n’iryo hohoterwa, aho ngo bafatiwe ku ngufu hafi y’ingo zabo bakiri mu Burundi kandi ngo mu babafataga ku ngufu bavuga ko harimo n’abasore b’Imbonerakure na bamwe mu bagabo babaga bambaye imyenda y’igipolisi.

Iyi raporo isohotse mu gihe ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi ryasohoye itangazo risaba Leta gufatira ibyemezo amashyirahamwe arimo Human Rights Watch, FIDH, League Iteka, Amnesty International kugera ku muyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryiya ku burenganzira bwa muntu Zeid Ra’ad Al Hussein, kuko ngo ayo mashyirahamwe yose nta kindi akora uretse kwambika isura mbi iri shyaka na Leta y’u Burundi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza