Kwamamaza

MU MAHANGA

Guverinoma yose ya Congo -Kinshasa yeguye

Yanditswe

kuya

Guverinoma yose ya Congo -Kinshasa yeguye

Minisitiri w’Intebe Augustin Matata Ponyo

Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ubu nta Minisitiri w’Intebe ifite ndetse na Guverinoma yose nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Augustin Matata Ponyo atangaje ko Guverinoma ye yose yeguye.

Augustin Matata Ponyo kuri uyu wa mbere akaba yavuze ko ibi byaturutse ku kubahiriza amasezerano aherutse gushyirwaho umukono n’impande zitavuga rumwe muri iki gihugu.

Yagize ati “Natanze ubwegure bwanjye ndetse n’ubwa Guverinoma nyoboye kuri Perezida wa Repubulika mu rwego rwo kubahiriza amasezerano aherutse gusinyirwa mu biganiro bya politiki”.

Muri ukwakira nibwo ibi biganiro byabaye maze hafatwa umwanzuro ko amatora azaba muri 2018 nubwo benshi mu barwanya ubutegetsi batabyakiriye neza.

Biravugwa ko uyu mwanya we ushobora guhabwa umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ushyigikiye ko amatora muri iki gihugu yakwigizwa inyuma akazaba muri 2018 nyuma y’imyaka ibiri ugereranyije n’igihe giteganywa n’itegeko nshinga.

Ibintu bikomeje kurushaho kuzamba muri iki gihugu aho benshi bafashyigikiye ko Perezida Kabila yafata indi manda ya gatatu.

Kabila yabaye Perezida wa Congo nyuma yo kwicwa kwa se Laurent-Désiré Kabila muri 2001 ndetse yongera gutsinda amatora muri 2006 na 2011.

JPEG - 64.3 kb
Joseph Kabila

@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • Ni Ngabo Yanditse:

    Ibya Congo Nu Kubiharira Imana Yonyine Gusa Niyo Muti.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza