Guinnea umusozi w’imyanda wagwiriye abantu barapfa

1

Abantu bagera ku munani bapfuye abandi barakomereka muri Guinnee bagwiriwe n’umusozi w’imyanda wasenyukiye kubanyagihugu mu nkengero z’umurwa mukuru wa Conakry.

Iri hirima ry’umusozi warundwagaho imyanda ngo ryatewe n’imvura nyinshi yaguye kuwa mbere nk’uko byatangajwe n’igipolisi cy’iki gihugu ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bacyo.

Ibi byago byabaye muri Guinnee bibaye bikurikiye ibindi nk’ibyo byabaye muri Sierra Leone ndetse no muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo naho imvura yaguye imisozi igahirima abantu babarirwa mu Magana bagapfa abandi bagakomereka mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Abayobozi ba Guinnee bagaragaje impungenge ko imvura nyinshi iri kugwa ishobora guhitana abantu benshi barenze aba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo