Goma: Abantu batanu bishwe n’abamagana Perezida Kabila

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu mujyi wa Goma abaturage 4 n’umupolisi bishwe n’abantu bashaka ko Perezida Joseph Kabila ava ku butegetsi bitarenze uyu mwaka wa 2017.

Aba bantu bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Goma bose bavuga ko bitifuza kubona Perezida Kabila asoza uyu mwaka akiri ku buyobozi bwa Kongo. Mu gace kitwa Majengo mu majyaruguru ya Goma umurwa mukuru wa Kivu ya ruguru niho iyi myigaragmbyo yabereye.

Abakoraga iyi myigaragambyo bishe abaturage bane b’aba sivile ndetse n’umupolisi umwe uri mubari baje guhosha iyo myigaragambyo. Iyi myigaragmbyo yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’imyuzamashyirahamwe ya societe civile yitwa Collectif d’actions de la société civile (Casc).

CASC ivuga ko iharanira impinduka zigamije gukura Perezida Kabila ku butegetsi bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2017.

Perezida Kabila yarangije manda 2 yari yemerewe kuyobora Kongo gusa akaba atarava ku butegetsi kuko leta yatangaje ko itarabona ubushobozi bwo gutegura amatora. Ibiguhu by’ibihange ku Isi birimo leta zunze ubumwe za Amerika byamaze gutegeka Kongo ko igomba gutegura amatora bitarenze umwaka utaha wa 2018.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo