Ghana:Nyuma yo kubyara abana ijana arashaka abandi

1

Kofi Asilenu, umukambwe w’imyaka 80 yatangaje ko ashaka kubyara abandi bana biyongera ku basaga ijana afite ubu.

Asilenu abana n’umuryango we mu cyaro cya Amankrom, kitari kure cyane y’umurwa mukuru Accra.

BBC yatangaje ko uyu musaza n’umuryango we bagize kimwe cya gatatu cy’abaturage batuye icyaro cya Amankron, dore ko abagituye bose babarirwa muri 600.

Abajijwe icyamuteye kubyara abana benshi, Amankron yavuze ko yabitewe no kuvuka ari ikinege.

Yagize ati "Simfite umuvandimwe cyangwa marume, niyo mpamvu nabyaye benshi ngo bazanshingure neza nimpfa.Hano iwacu iyo ubyaye umwana umwe bavuga ko uri ikiremba."

Uyu musaza yahoze yifashije, nyamara ngo kuri ubu ubukene buramugera amajanja kubera kwita ku muryango.Gusa yishimira ko bamwe mu bana be bakuze ubu nabo bamufasha.

Abagore b’uyu mugabo bavuga ko babanye na we neza kubera ko yita ku nshingano ze zo kubitaho no kurera abana be.

Muri Ghana haracyari umuco wo gushaka abagore benshi ndetse no kubyara abana benshi kuko uwabigenje atyo afatwa nk’ufite ubukire.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo