Ghana:Hari umwuka mubi kubera ibiganiro by’ubusambanyi bica kuri televiziyo

Umwuka si mwiza mu bakurikirana ibiganiro bica ku mateleviziyo muri Ghana, kuko babishinja kubamo inyigisho z’ubusambanyi n’amashusho y’urukozasoni.

Ibi biganiro byerekanwa nyuma ya saa tatu z’ijoro ku mateleviziyo atandukanye muri Ghana.

Bamwe mu bayobozi b’amaradiyo akomeye mui icyo gihugu batanze ikirego mu rwego rushinzwe kugenzura ibitangazamakuru, basaba ko ibyo biganiro byahagararara kuko bihabanye n’amahame agenga umwuga.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Ghana yabwiye BBC ko nta tegeko bagira mu gihugu ribuza kwerakana amashusho y’urukozasoni n’ubusambanyi.

Icyakora yavuze ko bari kureba uko hajyaho amategeko abibuza hagendewe ku myitwarire ya muntu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo