Gambia yatangaje ko igiye kwivana muri ICC

Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh

Igihugu cya Gambia cyatangaje ko kigiye kwivana mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga, nyuma yo gusanga ngo rwarashyiriweho gukoloniza Afurika gusa.

Iki cyemezo kije nyuma y’icyafashwe na Leta y’u Burundi cyo kwivanamo ndetse n’icya Afurika y’Epfo nayo iherutse gutangaza ko ishaka kuvamo.

Minisitiri w’Itumanaho muri Gambia Sherrif Bojang yavuze ko ICC isa n’iyashyiriweho abanyafurika ngo baburanishwe n’abanyabuayi.

Ati "Ibi bigaragaza ko, ICC aho kwitwa urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, ahubwo rwabaye urukiko rw’Abazungu rugamije gucira imanza no kubabaza Abanyafurika."

Nkuko Reuters yabitangaje, Gambia iherutse gusaba ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abimukira bamaze igihe barohama mu nyanja ubwo bashakaga kwambuka bajya mu Burayi. Icyo gihugu kivuga ko ibyo bikwiye kubazwa ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi.

Icyo gihugu kivuga kandi ko kuva ICC yashingwa ibihugu by’Iburayi byakomeje kuvogera ibihugu byigenga byo muri Afurika ndetse bikanakora ubwicanyi butandukanye, nyamara ngo nta gihugu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe ukomoka Iburayi uraburanishwa n’urwo rukiko.

Gambia irashaka kuva muri ICC mugihe Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC ariho akomoka.Yabaye umujyanama wa Perezida Yahya Jammeh nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1994, ndetse aba na Minisitiri w’Ubutabera.

Mu mwaka wa 2013, Gambia yivanye mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), ivuga ko uwo muryango ari ubundi buryo bw’ubukoloni.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo