Gambia:Nyuma y’ihunga rya Jammeh, isanduku za Leta zasigayemo ubusa

1

Ubwo Jammeh yageraga ku kibuga cy’indege i Banjul yiteguye guhunga

Amafaranga agera kuri miliyoni 11 z’amadolari yaburiwe irengero mu isanduku ya Leta ya Gambia nyuma y’igenda rya Yahya Jammeh wahize ayoboye icyo gihugu.

Jammeh yemeye kuva ku butegetsi kuri uyu wa Gatandatu ndetse ahita anurira indege agana iy’ubuhungiro mu gihugu bikekwa ko ari Guine Eqautoriale.

Umunya-Senegal ushinzwe ibikorwa by’ingabo zari zoherejwe kuvana Jammeh ku butegetsi Mai Ahmad Fatty yavuze ko ubu miliyoni 11 zaburiwe irengero.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko imodoka z’agaciro kenshi zagaragaye zipakirwa mu ndege itwara imizigo yo muri Chad umunsi Jammeh ava mu gihugu.

Fatty yavuze ko abakozi bo muri Minisiteri y’imari batangaje ko isanduku isa n’aho isigayemo ubusa kandi ngo ni nako bimeze muri Banki Nkuru y’Igihugu.

Fatty yavuze ko Jammeh ashobora kuba ari we wayatwaye mu byumweru bibiri bishize.

Ibi bibaye mu gihe hari hatanzwe itegeko ry’uko nta kintu na kimwe cya Jammeh cyemererwa kurenga ikibuga cy’indege.

Hari amakuru avuga ko imitungo ya Jammeh ir muri Guinea aho akekwa kuba yahungiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. abanyagitugu baragatsindwa nibiryabarezi gusa urebye iyo babeshya ngo bakunda abatu,ngo barabitangira ngaho hari uwabibasabye

Tanga Igitekerezo