Gambia:Ishyaka rya Barrow ryigaranzuye irya Jammeh no mu matora y’abadepite

Ishyaka United Democratic Party (UDP) rya Perezida wa Gambia Adama Barrow ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, naho irya Yahya Jammeh wahoze ayoboye icyo gihugu ribona imyanya mike cyane.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane, abakandida 239 bahataniraga imyanya 48 kuri 53 iri Nteko Ishinga Amategeko.

Nkuko Komisiyo y’amatora yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ishyaka UDP ryatsindiye imyanya 31, naho APRC rya Yahya Jammeh ribona imyanya itanu.

Itegeko Nshinga rya Gambia ryemerera Perezida guhitamo abandi bantu batanu bajya mu myanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Aya matora abaye aya mbere akozwe kuva Yahya Jammeh wayoboye icyo gihugu imyaka 22 avuye ku butegetsi.

Kuva ku butegetsi kwa Jammeh muri Mutarama kwabanje kugorana, nyuma yo kwanga ko yatsinzwe mu matora hakitabazwa igitutu cy’umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo