Kwamamaza

MU MAHANGA

Gambia:Imitungo ya Yahya Jammeh yafatiriwe

Yanditswe

kuya

Gambia:Imitungo ya Yahya Jammeh yafatiriwe

Leta ya Gambia yafatiriye imitungo irimo konti za banki za Yahya Jammeh wahoze ayobora icyo gihugu, ku birego ashinjwa byo kunyereza umutungo wa Leta.

Ayo mafaranga ngo yagiye anyerezwa mu myaka 22 Jammeh yamaze ku butegetsi.

Minisitiri w’Ubutabera muri Gambia, Aboubacarr Tambedou yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko urukiko arirwo rwategetese ko konti zirindwi za banki, amasambu n’amatungo, amasosiyete afite aho ahuriye na Jammeh byose bifatirwa.

Mu byafashwe kandi harimo sosiyete 14 ndetse n’imodoka zose zifite aho zihuriye na we.

Reuters yatangaje ko mu kwezi gutaha hazashyirwaho komisiyo iziga ku isahura ry’imitungo ya Leta byakozwe na Jammeh.

Hagati ya 2006 na 2016, Jammeh ashinjwa kunyereza miliyoni 50 z’amadolari azikuye mu isanduku ya Leta, akaguramo indege ye bwite, imodoka zihenze ndetse n’inzu nziza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reuters ivuga ko hari n’amafaranga yabaga yagenewe umuryango w’ubutabazi Jammeh Foundation, nyamara akigira kuri konti bwite za Jammeh aho gukoreshwa mu bikorwa by’umuryango.

Jammeh yarekuye ubutegetsi muri Mutarama uyu mwaka ahita ahungira muri Guinea Equatoriale.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza