Gabon:Nyuma y’intsinzi ya Bongo, Inteko Ishinga Amategeko yatwitswe, babiri bamaze gupfa

Kuri uyu wa Gatatu nibwo muri Gabon hatangajwe amajwi y’ibyavuye mu matora, ko Ali Bongo Ondimba ari we watsindiye kuyobora icyo gihugu ku majwi asaga 49 %, ahigitse Jean Ping bari bahanganye wagize asaga gato 48 %.

Amajwi akimara gutangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, abashyigikiye Jean Ping biroshye mu mihanda ndetse igice kimwe cy’inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko kiratwikwa.

Yahoo News yatangaje ko abashyigikiye Ping banatwitswe imodoka mu mihanda ya Libreville imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu tundi duce amabanki yatwitswe n’izindi nyubako, ndetse ngo hari n’inzu ya Minisitiri w’Intebe yatwitswe.

Agace Jean Ping atuyemo kagoswe n’abasirikare n’abapolisi, ndetse indege ya kajugujugu yaraye izenguruka inaharasa.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Ping yavuze ko babiri mu bamushyigikiye bamaze gupfa ndetse ngo hari n’abakomeretse.

Yavuze ko babajwe n’uburyo mu myaka 50 ishize ubutegetsi bwihariwe n’umuryango umwe, abatavuga rumwe n’ubutegstei batsinda bakibwa amajwi.

Ati “Ibintu nk’ibi bimaze imyaka 50 biba.Abatavuga rumwe na Leta buri gihe baratsinda ariko ntibarajya ku butegetsi, ni amayeri akoreshwa buri gihe na buriya bwoko (bwa Bongo), muzi ko ubutegetsi muri Gabon buri mu maboko y’umuryango umwe.”
Abashyigikiye Ping bahise biroha mu mihanda
Indorererezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi zatangaje ko ayo matora atanyuze mu mucyo, mugihe u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye ko habarurwa amajwi y’agace ku kandi kugira ngo ibyavuyemo byizerwe.

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon yasabye ko impande zishyamiranye zirinda guteza akaduruvayo, ndetse abayoboye izo mpande kugerageza kugarura umutuzo.

Mu itanagzo Bongo yasohoye nyuma y’instinzi, yashimiye uwamutoye wese, avuga ko igihe kigeze ngo babeho mu bufatanye.

Ibyavuye mu matora bigomba kwemezwa n’urukiko rurengera Itegeko Nshinga, bikabona kwemezwa burundu.

Imvururu nk’izi ziheruka mu mwaka wa 2009 mu matora yakurikiye urupfu rwa Omar Bongo, aho umwana we Ali Bongo ariwe wamusimbuye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo