Gabon:Mu gihe hategerejwe imyanzuro y’urukiko, Jean Ping yabwiwe ko ashobora gufungwa

Jean Ping/Photo.net

Leta ya Gabon yaburiye Jean Ping wari uhanganye na Perezida Ali Bongo mu matora yabaye muri Kanama, ko nakomeza guteza umutekano muke mu gihugu azafatwa agafungwa.

Guhera kuri uyu wa Mbere urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Gabon ruri gusuzuma ikirego cyatanzwe na Ping avuga ko yanyanganyijwe mu matora, aho avuga ko ariwe wari wayatsinze.

Amajwi yavuye mu ntara ya Haut Haut-Ogooue ari nayo Bongo avukamo yagaragaje ko yatsinze ku kigero cya 95 %. Ping yabyamaganye avuga ko ariwe watsinze, binatuma ahakana ibyavuye mu matora byose ndetse haba n’imyigaragambyo yakurikiye gutangazwa kw’amajwi.

Alain-Claude Bilie By Nze umuvugizi wa leta yavuze ko Ping akwiye kwitonda bitaba ibyo agafungwa.

Ati “Ping yivugiye ku mugaragaro ko urukiko rurengera Itegeko Nshinga nirudatangaza ko yatsinze hazaba umutekano muke.Naramuka arenze umurongo, azafungwa.”

France 24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko umutekano wakajijwe mu mujyi wa Libreville mu gihe biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko utangazwa bitarenze kuri uyu wa Gatanu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo