Gabon:Jean Ping yongeye gushimangira ko ariwe Perezida

Jean Ping wahataniraga umwanya wa Perezida wa Gabon bigatangazwa ko yatsinzwe na Ali Bongo, yongeye gushimangira ko ari we Perezida.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Jean Ping yavuze ko uwatsinze amatora azwi.

Yagize ati “Isi yose izi Perezida wa Repubulika uwo ari we, ni njye.Nk’umukuru w’igihugu watowe, mpangayikishijwe n’aho igihugu cyucu kiri kugana, mu mvururu.Mpamagariye buri wese kugiramo uruhare, igihugu kigasubira mu nzira nziza.”

Bamwe mu bayobozi bakomeye bari bashyigikiye Ping barekuwe na Leta ya Ondimba kuri uyu wa Gatanu.

Ping yavuze ko ikirashyira ibintu mu buryo ari ukubarura amajwi agace ku kandi, ubundi ibyavuyemo bikabona kwizerwa.Ibyo kandi byashyigikiwe n’u Bufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta iriho yo yatangaje ko ntaho byanditse mu Itegeko Nshinga ko amajwi yongera kubarwa, bityo ko bidashoboka.

Abantu batanu bamaze kubarurwa ko bapfuye abandi benshi bakomerekeye mu mvururu zakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora kuri uyu wa Gatatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo