Kwamamaza

MU MAHANGA

Gabon: Jean Ping yagejeje Ali Bongo mu rukiko

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gabon: Jean Ping yagejeje Ali Bongo mu rukiko

Jean Ping watsinzwe ku mwanya wa Perezida mu matora aherutse mu gihugu cya Gabon yajyanye mu nkiko Ali Bongo wamutsinze.

Amajwi y’ibyavuye mu matora yatangajwe mu cyumweru gishize, Ali Bongo ayatsinda ku majwi 49.8%, mu gihe Jean Ping yari afite 48.2%.

Amajwi ataratanagazwa, Ping yari yavuze ko ariwe watsinze, na nyuma yo gutangazwa avuga ko adashobora kwemera ibyayavuyemo, ahamagarira abamushyigikiye kujya mu mihanda.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ping yamaze kugeza ikirego cye mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga, asaba ko amajwi asubirwamo kuko yibwe.

Ping avuga ko atemera amajwi yavuye mu Ntara ya Haut-Ogooue ari naho Bongo avuka, kuko Komisiyo y’amatora yagaragaje ko Bongo yahabonye amajwi 95% by’abatoye.

Amatora yo muri Gabon yakurikiwe n’imvururu zimaze guhitana batatu, abarenga ijana abarakomeretse nk’uko Leta ibitangaza, gusa Ping we avuga ko abapfuye bagera kuri 12.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wavuze ko amatora atagenze neza muri Gabon, ko hamwe habuze ibikoresho ahandi amatora ntatangirire ku gihe.Amerika n’u Bufaransa basabye ko amajwi yasubirwamo, akabarurwa agace ku kandi, icyakora Bongo yavuze ko bidashoboka, ngo kuko Itegeko Nshinga ritabyemera.

Ahubwo Bongo ashinja indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubogama no kurengera inshingano zazizanye zo kureberera amatora.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza